Perezida Filipe Nyusi kuwa kane yasuye ingabo z’u Rwanda zikorera mu karere ka Ancuabe mu majyepfo y’intara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Mozambique, nk’uko bitangazwa na ministeri y’ingabo z’u Rwanda.
Nyusi wari kumwe na minisitiri we w’ingabo Maj Gen Cristovão Chume, yakiriwe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi uri mu rugendo rw’akazi muri iyo ntara, hamwe na Major-General Alex Kagame ubu ukuriye ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique.
Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ivuga ko Perezida Nyusi yashimiye ingabo z’u Rwanda n’ingabo za Mozambique ku “kugarura amahoro muri ako karere no gukaza umurego mu guhagarika ibikorwa by’abakora iterabwoba bagana mu majyepfo” y’icyo gihugu.
Ukwezi kwa mbere uyu mwaka kwabayemo guhinduka kw’izingiro ry’imirwano mu ntara ya Cabo Delgado imirwano ikerekeza mu majyepfo yayo aho inyeshyamba zarwaniye n’ingabo za leta mu kugenzura umujyi uri ku nyanja wa Mucojo mu karere ka Macomia, zikanohereza abarwanyi mu tundi turere tw’iyi ntara, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byaho.
Hagati mu kwezi gushize izo nyeshyamba zafashe umujyi wa Mucojo, niko gace k’ingenzi izi nyeshyamba zari zongeye gufata kuva zakurwa n’ingabo z’u Rwanda mu mijyi ya Mocímboa da Praia na Mbau mu 2021, nk’uko ibinyamakuru muri iki gihugu bibitangaza.
Izo nyeshyamba zivuga ko zigendera ku mahame ya Islam, aho zifashe zihita zishyiraho itegeko rya Sharia, zikabuza ibikorwa nko kwiyogoshesha, gucuruza inzoga, no kwambara imyenda yegereye cyane umubiri, zigashishikariza abaturage gusenga buri munsi ku misigiti.
Inyeshyamba zo muri Mozambique zivuga ko ukorana n’umutwe wa Islamic State (IS), IS yatangaje mu mpera z’ukwezi kwa mbere ko abarwanyi bawo bagenzura ibyo bice bya Mucojo kandi uburira abaturage “ibyago byo gukorana n’abatemera Imana”.
Mu kwezi gushize, abantu babarirwa mu bihumbi bahunze ingo zabo kubera imirwano, mbere y’uko ingabo za leta zisubiza umujyi wa Mucojo mu mpera z’ukwezi kwa mbere, nk’uko ikinyamakuru Zitamar kibitangaza.
Leta ya Mozambique iri ku gitutu mu gihe imirwano isa n’ikomeje mu gice cy’amajyepfo y’intara ya Cabo Delgado, ingabo zayo zonyine zikaba zitarerekana ubushozi bwazo mu guhashya izi nyeshyamba, kandi ubutumwa bw’ingabo za Southern African Development Community (SADC) bukaba buteganyije kurangira muri Nyakanga(7) uyu mwaka, zikahava.
Mu kwezi gushize, Perezida Nyusi yasuye u Rwanda mu buryo butari bwitezwe, bikekwa ko we na mugenzi we Paul Kagame baba baraganiriye ku bigendanye n’ingabo z’u Rwanda zibarirwa mu bihumbi ziri muri icyo gihugu kuva mu 2021.
Abatavugarumwe n’ubutegetsi muri Mozambique bamaganye iyoherezwa ry’ingabo z’u Rwanda muri icyo gihugu.
Crédito: Link de origem
Comentários estão fechados.